Uko wahagera

FIFA: Intumwa Ziratora Perezida Mushya


Gianni Infatino, umukandida ku mwanya wa Perezida wa FIFA, uzasimbura Sepp Blatter.
Gianni Infatino, umukandida ku mwanya wa Perezida wa FIFA, uzasimbura Sepp Blatter.

FIFA, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi, ririmo gutora umuyobozi mushya uzasimbura Sepp Blatter wegujwe kuri iyo mirimo.

Mu cyiciro cya mbere cy'itora ribera mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi, umutaliyani ufite ubwenegihugu bw'Ubusuwisi Gianni Infatino, ni we uje ku mwanya wa mbere n'amajwi 88. Uyu yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burayi.

Umwanya wa kabiri wafashwe na Sheikh Salman wo mu gihugu cya Bahrain, wagize amajwi 85. Uyu asanzwe ayobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane wa Aziya.

Abo bombi ntawagejeje ku majwi y'ubwigenze asabwa ya biriri bya gatatu. Intumwa z'ibihugu zigera kuri 207 zujuje ibyangombwa byo gutora. Ubu icyiciro cya kabiri cy'amatora cyatangiye, kandi umukandida ugira ubwiganze busanzwe (ni ukuvuga amajwi 104) ni we wegukana perezidansi ya FIFA.

XS
SM
MD
LG