Uko wahagera

USA: Obama Ahanganye na Kongre kuri Guantanamo


Gereza ya Guantanamo kw'ikarita
Gereza ya Guantanamo kw'ikarita

Deparitoma y’ingabo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Pentagone, yashyikirije inteko ishingamategeko ingamba nshya ku birebana no gufunga gereza y’ahitwa Guantanamo iri mu gihugu cya Cuba.

Umutegetsi mukuru muri iyo deparitoma yavuze ko ifunga ry’iyo gereza biri mu nshingano z’ibanze k’umutekano w’igihugu kuko ikomeje kuba impamvu intagondwa zikoresha mu gushakisha abayoboke bashya.

Gufunga gereza ya Guantanamo biri mu bintu Perezida Obama yijeje igihugu ubwo yarahiriraga kuyoboya mu mwaka wa 2009. Abantu 91 ni bo bagifungiye muri iyo gereza mu gihe Obama asigaje igihe kitarenze umwaka ku butegetsi.

Gahunda ya minisiteri y’ingabo ivuga ahantu 13 hashobora kwimurirwa imfungwa zisigaye Guantanamo, n’ubwo idatomora neza aho yifuza. Zimwe muri gereza zivugwa muri iyo gahunda zirimo leta za Kansas, Colorado na Karolina y’Epfo.

Amategeko ariho ubu ntiyemerera imfungwa za Guantanamo gufungirwa ku butaka bw’Amerika.

Iyo gereza yatangiye kwakira imfungwa ziregwa iterabwoba mu mwaka wa 2002, ubwo perezida George W Bush yari ku butegetsi. Ni nyuma gato y’ibitero by’iterabwoba byibasiye Amerika mu mwaka wa 2001.

Iyo gereza yigeze rimwe kuba ifite imfungwa zigera kuri 800. Benshi bagiye barekurwa, abandi bakoherezwa gufungirwa mu bihugu bakomokamo.

XS
SM
MD
LG