Uko wahagera

Rwanda: Imisoro n'Amahoro Byariyongereye


Mu Rwanda, ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro cyavuze ko mu mezi atandatu gusa y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, cyinjije imisoro igera kuri miliyari 463.5. Ni ukuvuga ko hari miliyari 8.4 ziyongereye kuri miliyari 455.

Ku byerekeranye n’imisoro y’uturere nayo isigaye ikusanywa n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, hinjijwe miliyari 13.4, ari hasi y’intego ya miliyari 14.9 bari bihaye mu mezi atandatu ya mbere..

Komiseri Mukuru w'icyo kigo yavuze ko impamvu zatumye imisoro irushaho kuzamuka ari ko bongereye imibare y’abasoreshwa bashya bakagera hafi ibihumbi icumi mu mpera z'umwaka ushize.

XS
SM
MD
LG