Ibiro by’Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Kampala muri Uganda irasaba abaturage b’Amerika kugabanya ingendo bakoraga.
Iyo Ambasade ibasaba kuguma aho batuye kubera ko hashobora kuvuka umutekano muke ushingiye ku matora y’umukuru w’igihugu.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika wagiye I Kampala aravuga ko mu murwa mukuru umutekano wakajijwe ku buryo budasanzwe.