Uko wahagera

Uganda: Museveni Afite 62% mu Majwi y'Agateganyo


Komisiyo y'amatora ikomeje kubarura amajwi
Komisiyo y'amatora ikomeje kubarura amajwi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu muri bimwe mu bice bya Kampala icyoba ni cyose.

Polisi yongeye guta muri yombi umukuru w'ishyaka FDC ritavuga rumwe n'ubutegetsi Kizza Besigye n'abandi bayobozi batatu b'ishyaka ku biro bikuru by'ishyaka I Najanankumbi biri kuri Entebbe Road. Ibyo byabaye ubwo yashakaga guha ikiganiro abanyamakuru. Urubyiruko rumushyigikiye rwahise rwigaragambya rucana umuriro mu muhanda.

Polisi cya Uganda yongeye gukoresha ibyuka biryana mu maso inarasa mu kirere gitatanya abigaragambya gitatanyandetse n'indege yagendaga mu kirere itera ibyuka biryana mu maso.

Aho bigeze habarurwa ibimaze kuva mu matora by'agateganyo bigaragaza ko Perezida Yoweli Museveni arusha abakandida bose nk'uko bigaragara ku rubuga rwa komisiyo y'amatora ya Uganda. Mu majwi y'agateganyo, bwana Museveni afite ibice birenga 62 kw'ijana, mu gihe Kizza Besigye aza ku mwanya w akabiri n'ibice 31 kw'ijana. Uwahoze ari ministri w'intebe wa Uganda Amama Mbabazi ni we uza ku mwanya wa gatatu n'amajwi angana na rimwe kw'ijana.

Kugeza ubu, bimwe mu bigo by'ubucuruzi byafunze mu mujyi wa Kampala kubera ubwoba.

XS
SM
MD
LG