Uko wahagera

Murisanga: Kuki Havuka Imvururu mu Matora?


Kizza Besigye, umukandida wa Forum for Democratic Change FDC
Kizza Besigye, umukandida wa Forum for Democratic Change FDC

Ibihugu birenga 10 ku mugabane w’Afurika birategura amatora y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri uyu mwaka. Muri ibyo bihugu harimo n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’Afurika y’uburasirazuba, nka Uganda na Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo.

Mu Burundi na Tanzaniya amatora yabaye umwaka ushize, mu gihe mu Rwanda biteganyijwe ko ayo matora aba umwaka utaha.

Iyi myaka ibiri, izaba ari ikigeragezo gikomeye kw’ipfa n’ikira rya demokarasi n’amatora kuri uyu mugabane ugizwe n’ibihugu byinshi byagiye birangwa n’imvururu n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bishyingiye ku matora.

Ubwo yasuraga umugabane w’Afurika bwa mbere nka Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ari muri Ghana mu kwezi kwa karindwi muri 2009, Barack Obama yashimangiye ko Afurika idakeneye ba perezida b’ibihangange, ko ahubwo ikeneye inzego z'ubuyobozi [institutions] zihamye.

Icyo gihe Bwana Obama yahamagariye abatuye uyu mugabane guhaguruka bagasaba za guverinoma zabo kubaka izo nzego.

Ikiganiro Murisanga, kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika cyo kuri uyu wa kabili cyibanze ku matora, akamaro k’amatora, ingaruka zayo n’ibibazo bikunze kuvuka mu gihe cy’amatora. Umushyitsi mukuru twatumiye ni umuhanga muri politike mpuzamahanga Dr. Abu Bakr Mashimango.

please wait

No media source currently available

0:00 1:00:22 0:00

XS
SM
MD
LG