Uko wahagera

Uburayi Buzafatira Uburundi Ibindi Bihano


Ikirango cy'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi
Ikirango cy'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi

Ubulayi bwunze ubumwe bushobora gufatira Uburundi ibindi bihano. Byaraye bitangajwe mu nama ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ubulayi, i Buruseli mu Bubiligi.

Abo ba minisitiri basobanura ko ibyo bihano byahabwa abantu bahembera ubwicanyi mu Burundi, n’ababangamiye ibisubizo bya politiki. Ariko bavuga ko batazakuraho inkunga zigamije kugoboba abaturage mu bihe by’amagorwa.

Mu kwezi kwa cumi gushize, Ubulayi bwunze bwafatiye ibihano abategetsi bane b’Uburundi: Bizimana Godefroid, wungirije umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, Ndirakobuca Gervais, uzwi no ku izina rya Ndakugarika, umukozi mukuru muri Perezidansi ya Repubulika, Niyonzima Joseph Mathias uzwi no ku izina rya Kazungu, umupolisi mukuru, na Jenerali Ngendakumana Léonard.

Bamwe muri bo kandi na Leta zunze ubumwe z’Amerika yabafatiye ibihano. Muri ibyo bihano harimo kubima impushya bita viza zo kujya muri ibyo bihugu, no gufatira umutungo wabo uri muri ibyo bihugu.

XS
SM
MD
LG