Uko wahagera

U Rwanda mu Bihugu Bivugwamo Ruswa Nke


Umuryango ugamije kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International ushyira u Rwanda mu bihugu bivugwamo ruswa nke kw’isi.

Icyegeranyo gishya cy’uwo muryango kitwa ‘Corruption Perception Index’, cyatangajwe mu kwezi gushize kigaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kurangwamo ruswa, gishyira u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika mu kugira ruswa nke.

Icyo cyegeranyo ariko kigaragaza ko umuco wo kudahana ku bantu barya amafaranga ya Leta mu Rwanda, biri mu bituma amanota igihugu cyakabonye agabanuka.

Ijwi ry'Amerika ryaganiriye n'umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa bwana Clement Musangabatware.

please wait

No media source currently available

0:00 0:59:15 0:00

XS
SM
MD
LG