Uko wahagera

Rwanda: Polisi Yataye muri Yombi Umunyamakuru


Mu Rwanda, abashinzwe umutekano bataye muri yombi umwe mu banyamakuru b’ishami ry’ikigo cy'itangazamakuru "Nation Media Group" cyo muri Kenya. Iki kigo gifite ishami rikorera mu Rwanda.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eddie Rwema yavuganye n’umwe mu banyamakuru b’iki kigo wari uhari, witwa Fulgence Muhawenimana, amusobanurira uko byagenze.

Umunyamakuru Eddie Rwema kandi yavuganye n'undi munyamakuru wari ku rutonde rw'abagomba gufatwa. Uwo ni Johnson Kanamugire, polisi yageze ku nzu "Nation Media Group" ikoreramo igasanga adahari.

Ese urwego rw'abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rubona rute itabwa muri yombi ry'abanyamakuru? Eddie Rwema yavuganye na bwana Cleophas Barore, umuyobozi w'urwego rw'abanyamakuru bigenzura.


Ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y'u Rwanda yaraye itangaje ko yarekuye umunyamakuru Ivan Mugisha yari yafashe.

XS
SM
MD
LG