Uko wahagera

OMS: Umubyibuho w'Abana ni Uwo Guhagurukirwa


Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, riravuga ko ibiro bikabije ari ikibazo cyibasiye abana. OMS irasaba za guverinema, abigisha, n’inganda z’ibiribwa, kurwanya ikibazo cy’umubyibuho urengeje mu bana.

Komisiyo yigenga yiyemeje gukemura icyo kibazo, ivuga ko, abana babarirwa muri miliyoni 41, bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko, ubu bugalijwe n’ icyo kibazo cy’ibiro bikabije. Hiyongereyo miliyoni 10 z’abana bari bafite icyo kibazo mu mwaka w’1990.

Raporo ya OMS yatangajwe kuri uyu wa mbere isanga ubwo bwiyongere ari ikibazo giteye ubwoba cyane. Ivuga ko bimwe mu bitera ibiro birengeje urugero, ari kutagira ibilibwa bifite intungamubiri nyazo, no kudakora imyitozo ngorora mubiri, hamwe no kuba, inganda zicuruza ibiribwa, bifite ibinure byinshi.

Iyo komisiyo isanga abo iki kibazo kireba bakwiye gufata ingamba zo kurwanya ibiro bikabije Komisiyo isanga izo ngamba zaba zirimo izerekeye imisoro ku binyobwa birimo isukari, no kurushaho gukangurira abantu kurya ibiribwa bifitiye umubiri wabo akamaro, hamwe no gukora imyitozo ifasha umubiri.

XS
SM
MD
LG