Uko wahagera

Bujumbura: Intumwa za ONU Zageze mu Burundi


Inteko ishinzwe umutekano kw'isi
Inteko ishinzwe umutekano kw'isi

Abagize inteko ishinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, zimaze kugera I Bujumbura mu Burundi. Izo ntumwa zakiwe n'abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo mu Burundi.

Izo ntumwa ziyobowe na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye Samantha Power, n’uw’Ubufaransa Francois Delattre.

Biteganijwe ko zizagirana ibiganiro na Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi ejo kuwa kane mu ntara ya Karuzi. Intumwa za ONU kandi zizabonana n’abayobozi b’imiryango itagengwa na leta yo mu Burundi.

Zizasoza urwo rugendo kuri uyu wa kane ku mugoroba, zive mu Burundi zigana muri Etiyopiya, aho zizabonana n'abandi barundi.

XS
SM
MD
LG