Uko wahagera

Akanama k’Umutekano ka ONU mu Burundi


Abagize akanama k’amahoro n’umutekano mu muryango w’abibumbye, bazasura Uburundi mu cyumweru gitaha.

Biteganyijwe ko izo ntumwa zizaba ziyobowe na ambasaderi wa leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye Samantha Power, n’uwubufaransa Francois Delattre, zizagirana ibiganiro na perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi, nabagize sosiyete sivili.

Hagati aho Zeid Ra'ad Al Hussein, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yongeye kwamagana bikomeye imvururu zikomeje mu gihugu cy’Uburundi, maze yemeza ko nta gikozwe icyo gihugu kizahinduka igihugu kitangedera ku mategeko.

Ibibazo mu Burundi byatangiye mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize ubwo perezida Pierre Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza kongera kuyobora Uburundi.

Icyo cyemezo cya Perezida Nkurunziza n’icyo cyabaye imbarutso y’imyigaragambyo n’umutekano muke mu gihugu.

Itangazo ryasohowe na bwana Zeid kuri uyu wa gatanu rivuga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ibibazo mu Burundi bikomeje kugenda bifata intera y’ubwoko.

Zeid yagarutse ku gitero cyo ku itariki ya 11 z’ukwezi gushize, maze avuga ko abagize inzego z’umutekano binjiye mu mazu y’abantu banafata abagore ku ngufu. Zeid yakomeje avuga ko bafite amashusho yafashwe na satellite agaragaza guhamba ikivunge kw’abantu bari bamaze kwicwa n’inzego z’umutekano.

Tariki ya 12 z’ukwezi gushize, umuvugizi w’ingabo w’Uburundi yabwiye itangazamakuru ko hishwe abantu 87, bari bagabye ibitero ku bigo bitatu bya gisilikale.

XS
SM
MD
LG