Uko wahagera

Burende z'Amerika zo Guhangana na Boko Haram


Leta zunze ubumwe z’Amerika zahaye igihugu cya Nijeriya ibimodoka 24 bitamenwa n’amasasu muri gahunda yo gufasha icyo gihugu guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Itangazo ryasohowe na konsula y’Amerika mu mujyi wa Lagos, rivuga ko ibyo bimodoka byahawe igisilikali cya Nijeriya bifite agaciro ka miliyoni 11 z’amadolari.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iyo mpano ari ikimenyetso cy’ubushake bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika gufasha Nijeriya n’ibindi bihugu guhangana n’iterabwoba no kubungabunga umutekano w’akarere.

Mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, Amerika yohereje abasilikali 300 mu majyaruguru ya Kameruni gufasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ikigo gikurikirana ibikorwa by’iterabwoba kw’isi giherutse gushira Boko Haram ku isonga ry’imitwe y’iterabwoba. Mu mwaka wa 2014, uwo mutwe wishe abantu bagera ku 6500.

Umwaka wakurikiyeho bishe abandi benshi muri Nijeriya n’ibihugu bihana imbibe nka Cadi, Kameruni na Nigeri. Ibyo bihugu hiyongereye Benin byahise bifata icyemezo cyo gushinga umutwe w’ingabo umwe wo guhangana na Boko Haram.

XS
SM
MD
LG