Uko wahagera

Rwanda: Kuki Kagame Aziyamamaza muri 2017?


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame atora itegeko nshinga
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame atora itegeko nshinga

Umwaka wa 2015 warangiye abanyarwanda n'amahanga bamenye by'imvaho ko Perezida w'u Rwanda Paul Kagame atazava ku butegetsi manda ya ya kabiri irangiye muri 2017.

Mw'ijambo Bwana Kagame yatangarije abanyagihugu mu gutangira umwaka mushya wa 2016, abinyujije kuri radiyo y'igihugu, Perezida Paul Kagame yeruye avuga ko aziyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ya 2017. Yashimangiye ko ubumwe bw'abanyarwanda bukomeye, butajegajega kandi ko umurimo wo kubaka igihugu wihuta.

Perezida Kagame yavuze ko ari yo mpamvu abanyarwanda basabye ko itegekonshinga rivugururwa bakaba bararyemeje muri Referendumu. Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko kubera uburemere bubumbatiye ubusabe bwabo ku gukomeza gutegeka gutegeka nta kuntu atabyemera.

Intandaro y'ibi byose ni ubusabe bw'abanyarwanda basaga miliyoni eshatu bifuje ko Perezida Kagame akomeza gutegeka.

Perezida Kagame ashimwa n'amahanga ko yateje igihugu imbere. Ariko ananengwa kutihanganira abo batavuga rumwe no gucecekesha itangazamakuru ry'imbere mu gihugu.

Ibihugu bikomeye birimo Leta zunze ubumwe za Amerika zamaganye ingingo yo guhindura itegekonshinga ry'u Rwanda. Leta Zunze ubumwe za Amerika ivuga ko nta muntu kampara ubaho. Ivuga ko urugero yatanze mu guteza igihugu imbere yakarutanze no muri demokarasi.

Kuri iyi ngingo Perezida Kagame yavuze ko abanenga u Rwanda ushobora kuba umwanya mwiza wo kubiganiraho mu bwubahane.

Amatora ya Kamarampaka avugurura itegekonshinga ngo Perezida w'u Rwanda akomeze gutegeka yatowe kuri 98,3%. Perezida Kagame w’imyaka 58 y’amavuko yageze ku butegetsi ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuva mu mwaka wa 2000. Itegekoshinga rivuguruye rimuha uburenganzira bwo gutegeka u Rwanda kuzageza mu mwaka wa 2034.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:56 0:00

XS
SM
MD
LG