Uko wahagera

Amnesty International Irashinja Leta y'U Burundi ku Bwicanyi


Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnesty International urashinja inzego z’umutekano z’u Burundi ubwicanyi bwakozwe tariki ya 11 z’uku kwezi mu murwa mukuru Bujumbura.

Mw' itangazo uwo muryango washizwe ahagaragara kuri uyu wa kabili, Muthoni Wanyeki, umuyobozi w’uwo muryango mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, n’akarere k’ibiyaga bigari avuga ko ubwicanyi bwabaye tariki ya 11, bwagaragaje ubukana bukomeye kuva ibibazo bya politike byatangira mu Burundi mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka.

Iryo tangazo rivuga ko benshi mu bantu bishwe bari abaturage bo mu duce twiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi nka Musaga, Mutakura, Nyakabiga, Ngagara, Cibitoke na Jabe.

Amnesty igaragaza ko nko mu Nyakabiga, abaturage babwiye uwo muryango ukuntu imirambo y’abagabo 21, yabonetse ku mihanda, mu ngo no muri za ruhurura no mu miserege. Abashakashatsi b’uwo muryango babonye imivu y’amaraso, aho bamwe muri abo bantu biciwe.

Umuryango Amnesty uvuga ko imirambo y'abishwe yajyanywe n’inzego za leta ahantu kugeza ubu hataramenyekana.

Uwo muryango kandi uvuga ko kuba umuvugizi w’ingabo z’igihugu atangaza ko abanzi 79 bishwe, bivuze ko abishwe bazize impamvu za politiki.

Muthoni Wanyeki akomeza avuga ko ubwo bwicanyi ari ikimenyetso gikwiye kwibutsa amahanga ko akwiye guhaguruka akagira icyo akora ku bijyanye n’ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Twabibutsa ko kugeza ubu guverinoma y’Uburundi ikomeje kwemeza ko abishwe ari abanzi b’igihugu bagerageje gutera ibigo bya gisilikali.

Amnesty International isaba leta y’u Burundi, gufata ingamba zikaze igahagarika ubwicanyi inubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

XS
SM
MD
LG