Uko wahagera

Ingabo za Nijeriya Zahanganye n'Abashiite


Abanyeshuri b'Abayisilamu b'Abashiite baramagana ifungwa ry'umuyobozi w'idini yabo
Abanyeshuri b'Abayisilamu b'Abashiite baramagana ifungwa ry'umuyobozi w'idini yabo

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye leta ya Nijeriya gukora iperereza ku mirwano yabaye hagati y’ingabo z’igihugu n’abayoboke b’idini rya Isilamu igice cy'Abashiite, imirwano yaguyemo ababarirwa mu magana.

Ambasade y’Amerika I Abuja yasabye ko iryo perereza ryakorwa mu bwisanzure no mu mucyo, abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagafatirwa ibihano.

Amashusho ya videwo yagaragaye ku rubuga rwa youtube yerekanye ubushyamirane hagati y’ingabo z’igihugu n’abagize ihuriro ry’abayisilamu muri Nigeriya mu mujyi wa Zaria uri muri leta ya Kaduna,

Abagize iryo huriro bavuga ko abayoboke babo bagera ku gihumbi bishwe n’abasilikali b’igihugu. Ababibonye bavuga ko ubwo bushyamirane bwabaye kuwa gatandatu, ubwo igice kimwe cy’abayoboke b’ihuriro ry’abayisilamu bafungaga umuhanda ndetse bagatera amabuye imodoka yari itwaye umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Tukur Buratai.

Umuvugizi w’igisilikali yemeza ko abateye ayo mabuye bari bafite umugambi wo kwica umugaba w’ingabo.

Umuyobozi w’iryo huriro Ibraheem Zakzaky n’umugore we bari mu maboko y’inzego z’umutekano. Abagize iryo huriro bavuga ko bagamije gushinga leta igendera ku matwara y’idini ya Isilamu nk'uko bimeze mu gihugu cya Iran.

Kugeza ubu, nta bimenyetso bigaragaza ko hari isano riri hagati y’iryo huriro n’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram.

XS
SM
MD
LG