Uko wahagera

Uburenganzira bwa Muntu mu Bibangamiwe mu Burundi


Tariki ya 10 z’ukwezi kwa cumi na kabili isi yose yizizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.Uyu munsi wizihijwe mu gihe mu karere k’ibiyaga bigari hakomeje kuvugwa ibibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Icyigeranyo cy'ishyirahamwe Ligue ITEKA kivuga ko abantu 507 bamaze gupfa mu Burundi. Umuyobozi waryo Anschaire Nikoyagize yabivuze mu kiganiro Murisanga kuri radiyo Ijwi ry'Amerika.

Mu butumwa bujyanye n’uyumunsi ambassaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Burundi, Dawn Liberi, yafatiyeho yandikira ubutumwa Abarundi, ati: “Ni ngombwa kubahiriza uburenganzira bw’Abarundi bose. Guverinoma y’Uburundi igomba kurengera uburenganzira shingiro bwose bwa buri kiremwamuntu.”

Liberi arakomeza agira, ati: “Kuri uyu munsi w’uburenganzira bwa muntu, nsabye Abarundi bose guhagarika ubwicanyi no gutahiriza umugozi umwe mu rwego rwo kugarura amahoro mu gihugu. Nshishikarije Abarundi bose, by’umwihariko urubyiruko, kubaha uburenganzira shingiro bwose bwa buri kiremwamuntu. Ni byo bizasubiza Uburundi mu nzira y’amahoro n’iterambere.”

Ambassador wa Leta zunze ubumwe z’Amerika i Bujumbura, Dawn Liberi, aributsa Abarundi ingufu zihambaye bafite, “ingufu ziri mu rubyiruko rugize igice cy’abaturage bose hamwe kingana na 60%.”

Uburenganzira bwa Muntu
please wait

No media source currently available

0:00 1:01:17 0:00

XS
SM
MD
LG