Uko wahagera

Somaliya: Imirwano Yubuye Nyuma y'Isinywa ry'Amasezerano


Imirwano yongeye kubura muri Somalia umunsi umwe gusa nyuma yisinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’abayobozi ba Puntland na Galmudug.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu mujyi wa Galkayo uri mu ntara ya Mudug mu gihugu hagati yavuze ko imirwano ikaze n’ibibunda bya rutura byumvikanye muri ako gake kuri uyu wa kane. Amakuru dukesha inzego z’ubuzima avuga ko abantu 10 bahitanywe nibyo bitero abarenga 30 bakaba bakomeretse.

Galkao niwo murwa mukuru w’intara Mudug imaze igihe igabanyijwemo kabiri. Amajyaruguru y’iyo ntara ayoborwa n’akarere ka Puntland mu gihe amajepfo ayobowe n’akarere ka Galmudug. Mu cyumweru gishize ibitero by’izo mpande zihanganye byahitanye abantu 30.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud yamaganye ibitero byo kuri uyu wa kane, avuga ko bibabaje ko izo mpande uko ari ebyiri zitubahirije amasezerano y’amahoro zashizeho umukono kuri uyu wa gatatu. Andi makuru atugeraho ni uko minisitiri w’intebe Omar Abdirashid Ali Sharmarke ari I Galkayo mu rwego rwo kugerageza kumvikanisha impande zihanganye.

XS
SM
MD
LG