Uko wahagera

Amerika: Kagame Azarekure Ubutegetsi mu 2017


Madame Samantha Power, Ambasaderi w'Amerika muri ONU
Madame Samantha Power, Ambasaderi w'Amerika muri ONU

Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko yiteze ko Perezida w’u Rwanda Kagame azava ku butegetsi manda ye yo kuyobora igihugu irangiye mu mwaka wa 2017.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ari ku cyicaro cya ONU i New York, ejo kuwa kabiri, Ambasaderi w’Amerika mu muryango w'abibumbye Samantha Power yagize ati: tuzi neza uburyo bwo kuviringa inteko ishinga amategeko y'u Rwanda yakoresheje mu kwemeza itegeko nshinga, ryakwemerera Perezida kagame gukomeza kuyobora u Rwanda, n'ubwo we ataravuga icyo ateganya gukora.

Akomoza ku myigaragambyo yabaye mu Burundi ku kwezi kwa kane Perezida Petero Nkurunziza atangaje ko aziyamamariza indi manda yo kuyobora, Ambasaderi Power yongeyeho ati, nta muntu kamara ubaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:05 0:00

XS
SM
MD
LG