Uko wahagera

Ruswa Ikomeje Kwibasira Ibihugu by’Afurika


Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International uratangaza ko abantu bagera hafi kuri miliyoni 75 ku mugabane w’Afurika batanze ruswa cyangwa inyoroshyo mu mwaka ushize.

Icyegeranyo cyasohowe n’uwo muryango kigaragaza ko abanyafurika benshi bemeza ko ruswa igenda irushaho kwiyongera.

Ku bantu bagera ku 43,000 bo mu bihugu by’Afurika y’epfo y’ubutayu bwa Saharam abashakashatsi b’uwo muryango bavuganye nabo, 58 ku ijana bemeza ko ruswa mu bihugu byabo yiyongereye cyane mu gihe cy’amezi 12 ashize.

N’ubwo benshi mu bakuru b’ibihugu by’Afurika biyamamaza bavuga ko bazarwanya ruswa, icyo kibazo na nubu kiracyakomereye ibihugu byinshi.

Benshi mu bantu babajijwe nabo bashakashatsi bava mu bihugu 18, bagaragaza ko leta zabo zidakora ibihagije mu kurwanya ruswa. Iyo ruswa ngo yibonekeza cyane mu nzego za leta zirimo inkiko na polisi.

Umuryango Transparency International icyakora uvuga ko hari ibihugu bigerageza guhangana n’icyo kibazo birimo Botswana, Burkina Faso, Lesotho na Senegal. Umuyobozi w’uwo muryango Jose Ugaz arasaba ibihugu by’Afurika guhagurikira icyo kibazo, kuko ngo akenshi kigira ingaruka mbi ku bakene.

XS
SM
MD
LG