Uko wahagera

Prezida w'u Burusiya yasuye Irani


Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yanyarukiye i Teherani uyu wa mbere taliki 23 ukwezi kwa 11 umwaka wa 2015. Ni uruzinduko rwe rwa mbere mu myaka umunani muri Irani, kandi ni uruzinduko rw’umunsi umwe gusa.

Akigerayo yahise abonana n’umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei.

Perezida Putin yagiye kuganira n’abayobozi ba Irani ku ntambara yo muri Siriya. Uburusiya na Irani bishyigikiye cyane ko Perezida wa Syria Bashar al-Assad aguma ku butegetsi.

Ibihugu byombi byamwoherereje ingabo zabyo zo kumutera inkunga mu ntambara imaze imyaka ine irenga. Iyo ntambara imaze guhitana abantu barenga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.

XS
SM
MD
LG