Uko wahagera

Amerika: John Kerry Yizeye ko ISIS Izatsindwa


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry, yemeza rwose nta shiti ko Etat Islamique izatsindwa. Yabivuze mu kiganiro yagiranye na televiziyo NBC yo muri Amerika ari mu ruzinduko mu gihugu cya Emirats Arabes Unis. Yahereye ku mbaraga ibihugu byinshi byatangiye guhuriza hamwe kugirango bifatanye kurwanya Etat Islamique.

Leta zunze ubumwe z’Amerika iri ku isonga y’ibihugu birenga 60.Yo ubwayo, yongereye ibitero by’indege z’intambara zayo kuri Etat Islamique, yongera n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, n’ibya dipolomasi, nk’uko John Kerry yabivuze. Igihugu cya Emirats Arabes Unis nayo ifite indege z’intambara muri urwo rugaga ruyobowe n’Amerika.

Mu rwego rwo kongera ibikorwa byayo muri Syria, abasilikali bazi kurwana cyane bita Forces Speciales b’Amerika bategerejwe vuba aha mu majyaruguru ya Syria. Bazaba bashinzwe guhuza ibikorwa bya gisilikali by’urugaga ruyobowe n’Amerika, n’iby’abanya-Syria barwanya leta ya Perezida Bashar al-Assad.

XS
SM
MD
LG