Uko wahagera

Tour du Rwanda, Umunyaeritrea ari kw'Isonga


Isiganwa Tour du Rwanda
Isiganwa Tour du Rwanda

Mu isiganwa ry’amagare "Tour du Rwanda", umunyaeritreya Teshome Meron, niwe watsinze intera ya 5 mu masaha atatu iminota 44 n’amasegonda 24.

Yakurikiwe n’umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana. Naho Smit Willie wo muri Afurika y’Epfo aza ku mwanya wa gatatu.

Isiganwa kuri kilometero 139.3, ryari kuva Muhanga mu ntara y'Amajyepfo kugera Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba ihana imbibi n'umujyi wa Goma muri Kongo.

Isiganwa ry’amagare "Tour du Rwanda" ni isiganwa mpuzamahanga ryatangiye ku cyumweru. Uyu mwaka, abasiganwa baturuka mu bihugu 14 byo kw'isi.

XS
SM
MD
LG