Uko wahagera

ICGLR - Yakuwe i Bujumbura Yimurirwa muri Zambiya


Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari, ICGLR mu magambo ahinnye y’icyongereza, imiryango ishingiye kuri guverinema y’ibihugu byo muri Afurika y’ibiyaga bigari, yimuriye i Lusaka muri Zambiya, abakozi n’ibiro byayo byari murwa mukuru w’u Burundi Bujumbura.

ICGLR ivuga ko ibintu bigenda birushaho kuba nabi i Bujumbura, kandi ko umutekano ukomeje kugerwa ku mashyi.

Mu ibaruwa umunyamabanga nshingwabikorwa, Prof. Ntumba Luamba yanditse, avuga ko we bwe n’abakozi be bumva nta mutekano bafite, mu gukorera ku cyicaro gikuru, ubu giherereye i Bujumbura.

Iyo miryango igizwe n’ibihugu 12 ari byo: Angola, Burundi, Centre Afrique, Repubulika ya Congo, Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, Kenya, Uganda, Rwanda, Repubulika ya Sudani Y’Epfo, Sudani, Tanzania, na Zambiya.

XS
SM
MD
LG