Uko wahagera

Mali: Batatu Baguye mu Gitero kuri Hotel Radisson


Hoteli Radisson Blu i Bamako
Hoteli Radisson Blu i Bamako

Abantu 80 bari bagizwe ingwate n’abagabo bari bafite intwaro, mu ihoteli y’akataraboneka mu murwa mukuru wa Mali barekuwe. Ibi byabaye nyuma y’uko abagabo byibura 4, basakuzaga bavuga interuro za kiyisilamu, bafashe hoteli yitwa Radisson Blu, bakica abantu batatu, bakagira ingwate abandi 170 muri iki gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 20 y'ukwa cumi na kumwe mu 2015.

Abashinzwe umutekano babitangaza bavuze ko abagabo bafite imbunda barekuye bamwe mu bo bari bagize imbohe, babashije kuvuga amagambo yo mu ikorowani.

Abategetsi bavuga ko ingabo za ONU n’iza Mali zagose iyo hoteli. Imihanda yerekeza kuri iyo hoteli, yarafunzwe yose.

Mali isaba abaturage kuguma aho bari mu mazu mu gihe iyo hoteli igifashwe. Ubufaransa bwohereje itsinda ryitwara gisilikare ryazobereye mu bikorwa byo kubohoza ingwate, kugirango bajye gufasha muri ibyo bikorwa. Mali ni igihugu cykolonijwe n’Ubufaransa.

Nta wahise avuga ko ari we wateguye icyo gitero. Igihugu cya Mali kimaze imyaka myinshi gihanganye n’abarwanya ubutegetsi bakorana n'umutwe w'iterabwoba wa al-Qaida.

Isosiyete y’indege ya Turkiya ivuga ko abakozi bayo 6 bagotewe muri iyo hoteli yo muri Mali. Abafaransa, abanyanijeriya hamwe n’abashinwa, ni bamwe muri abo bagizwe ingwate. Bivugwa ko n’abanyamerika nabo, bacumbika muri iyo hoteli.

Abategetsi bavuga ko abagabo bafite imbunda bageze kuri iyo hoteli bari mu modoka ifite plaque y’ab’abadiplomate.

XS
SM
MD
LG