Uko wahagera

Burundi: Abavuye mu Byabo Ibihumbi 14


Abarundi bahungiye mu mahanga kuva mu kwezi kwa kane gushize bararenga ibihumbi 200. Nyamara kandi, hari abandi bantu b’impunzi benshi imbere mu gihugu cy’Uburundi batavugwa. Baba mu bwoba buhoraho ku buryo batinya no kwiyambaza abashobora kubafasha.

Nyamara nta mikoro bafite, kugera no kubura amazi yo kunywa. Abandi babaho nk’imfungwa mu gihugu cyabo: ntibashobora guhunga kubera ko batinya guhohoterwa cyangwa gutabwa muri yombi bageze ku mipaka.

Ibi byose biremezwa na Refugees International. Uyu muryango, udaharanira inyungu, ufite icyicaro gikuru i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uharanira uburenganzira bw’abantu bavuye mu byabo n’abatagira ubwenegihugu.

Nko mu ntara ya Makamba honyine, abakozi ba Refugees International babaruye abavuye mu byabo barenga ibihumbi 14. Abo ni abagaragaye. Birashoboka ko haba hari abandi benshi batinya kwigaragaza, kubera ubwoba. Bibasirwa kubera ibitekerezo byabo bya politiki.

Ishyirahamwe Refugees International irasaba leta y’Uburundi guhagarika bidatinze ibikorwa byo guhohotera rubanda, bikorwa inzego z’umutekano n’imitwe yitwara gisilikali, no kwemerera intumwa z’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe gukora anketi zirambuye, kandi mu bwisanzure, ku ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu

XS
SM
MD
LG