Uko wahagera

Intagondwa "Jihad John" Yaba Yishwe


Mohammed Emwazi, yakunze kugaragara cyane mu mashusho yigamba kwica abanyamerika n’abanyabulayi abakase amajosi.
Mohammed Emwazi, yakunze kugaragara cyane mu mashusho yigamba kwica abanyamerika n’abanyabulayi abakase amajosi.

Igisirikali cya Leta zunze ubumwe za Amerika kiratangaza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane cyagabye igitero cy’indege ku ntagondwa y’Umwongereza wo mu mutwe w’intagondwa wa Islamic State uzwi nka “Jihad John”.

Iyi ntagondwa yakunze kugaragara cyane mu mashusho yigamba kwica abanyamerika n’abanyabulayi abakase amajosi.

Icyakora kugeza ubu abayobozi muri ministeri y’ingabo y’Amerika ntibaremeza neza ko Mohamed Emwazi yaba yahitanywe n’icyo gitero.

Mu biganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye, bamwe mu bayobozi bakuru muri leta zunze ubumwe z’Amerika batashatse ko amazina yabo atangazwa, bemeje ko imodoka yari itwaye Emwazi yarashwe igisasu n’indege itagira umuderevu bita “Drone” mu mujyi wa Raqqa mu gihugu cya Syria.

Raqqa niho hari ibirindiro bikuru bya Islamic State.

Abo bayobozi bavuga ko iyo ntagondwa ishobora kuba yahasize ubuzima.

Peter Cook, umuvugizi wa ministeri y’ingabo ya Amerika nawe yemeje iby’icyo gitero avuga ko ntayandi makuru menshi baramenya.

Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron nawe yavuze ko ataremeza iby’urupfu rwa Emwazi, ariko akaba yashimiye leta zunze ubumwe z’Amerika kuba zagabye icyo gitero.

Cameron yavuze ko biramutse byemejwe ko Emwazi yahitanywe n’icyo gitero, umutwe wa Islamic State waba uhahombeye cyane.

Abantu Emwazi yagaragaye ku mafoto yigamba ko yabaciye imitwe harimo abanyamakuru James Foley na Steven Sotloff bakomokaga muri leta zunze ubumwe z’Amerika, umunyamerika Abdul-Rahman Kassig wakoraga imirimo y’ubutabazi, abongereza David Haines na Alan Henning n’abandi barimo Abayapani Kenji Goto n’abandi bantu benshi batandukanye.

Bivugwa ko Emwazi w’imyaka 27, yatangiye kugaragaza ko afite imitekerereze y’intagondwa ubwo yaravuye mu ngendo ku mugabane w’Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

XS
SM
MD
LG