Uko wahagera

Ubushinwa na Tayiwani Biravugurura Umubano Wabyo


Perezida wa Taiwan, Ma Ying-jeou, azajya guhurira na mugenzi we w’Ubushinwa Xi Jinping ejo i Singapour. Hashize imyaka ibili yose inama ya Ma Ying-jeou na Xi Jinping itegurwa.

Ni ubwa mbere na mbere abakuru b’ibihugu byombi bazaganira kuva Taiwan yiyomoye ku Bushinwa, ivuga ko yigenze, mu 1949. Ubushinwa bwo buhora buvuga ko Taiwan ari intara yabwo. Ntibwemera guverinoma ya Taiwan.

Ibihugu byombi bigendera ku matwara atandukanye mu rwego rwa politiki n’ubukungu. Ubushinwa bugendera ku matwara ya gi-communist n’ubuyobozi bw’igihugu bw’ishyaka rimwe rukumbi. Naho Taiwan ni capitalist n’amashyaka menshi, n’abaturage bitorera guverinoma.

XS
SM
MD
LG