Uko wahagera

Sudani y'Epfo: Indege Yahanutse Ihitana Abantu 25.


Ikarita ya Sudani y'Epfo
Ikarita ya Sudani y'Epfo

Indege ya Sudani y’Epfo yahanutse igihe gito imaze kuva ku butaka. Yari ihagurutse ku kibuga cy’indege gihoraho urujya n’uruza cya Juba, ihitana abantu 32. Abayobozi bavuga ko habonetse umwana muto warusimbutse.

Indege Antonov itwara imizigo yahanukiye muri metero 800, itarafata ikirere kuri uyu wa gatatu. Iyo ndege yaguye ahantu hari biti bicukikiranye, hafi y’uruzi rwa White Nile.

Ntibirasobanuka niba abapfuye bose ari abari bari mu ndege, cyangwa niba harimo n’abari ku butaka ubwo iyo ndege yahanukaga. Ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters biratangaza ko iyo ndege yarimo abantu bose hamwe 18, harimo abayikoramo 6. Abo bakozi barimo Abanyamerika 5, n’Umurusiya umwe. Bose bahasize ubuzima.

Amakuru mashya avuga ko iyo ndege yari igiye ahitwa Paloch, haboneka ibitoro muri Leta ya Upper Nile. Hari andi makuru aturuka aho iyo ndege yaguye, avuga ko bisa n’aho yari itwaye imizigo y’ibiribwa, irimo n’abagenzi.

XS
SM
MD
LG