Uko wahagera

Amerika Izohereza Abasilikari Kurwana muri Siriya


Ibiganiro kuri Siriya
Ibiganiro kuri Siriya

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze gutanga itegeko ryo kohereza abasilikali bake bazi kurwana mu buryo budasanzwe, forces speciales, muri Siriya. Nk’uko umwe mu bakozi bo hejuru ba Peresidansi y’Amerika amaze kubibwira Ijwi ry’Amerika, umubare w’abo basilikali nturenga 50. Bazaba bakambitse mu majyaruguru ya Siriya.

Bazaba bashinzwe kugira inama no gutera inkunga abarwanya ubutegetsi bwa leta ya Perezida Bashar al-Assad. Bazakora kandi akazi ko guhuza ibikorwa by’ingabo mpuzamahanga mu ntambara yo ku butaka barwana n’umutwe wa Etat Islamique. Ni ubwa mbere, abasilikali b’Amerika barwanira ku butaka bagiye koherezwa ku mugaragaro muri Syria.

Muri Siriya, ingabo za leta uyu munsi zarashe ibisasu bya misile mu mbaga y’abaturage ahitwa Douna, mu nkengero z’umurwa mukuru Damas. Byahitanye abantu 40. Abandi ijana bakomeretse. Biratangazwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu(Observatoire Syrien des Droits de l'Homme) w’abanya-Syria baba i Londres mu Bwongereza. Intambara yo muri Siriya yatangiye mu 2011. Imaze guhitana abantu ibihumbi 250.

Intumwa z’ibihugu 17, Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe, bateraniye mu murwa mukuru wa Autriche, Vienne, kugirango bige ingamba zo guhagarika iyi ntambara. Ni yo nama ya mbere ya bene ubu bwoko. Ibihugu by’ibihangange byose biyirimo, ndetse na Irani. Yo n’Uburusiya bafasha cyane leta ya Perezida Bashar al-Assad. Arabia Saoudite, ihora ihangange na Irani mu karere batuyemo, nayo iri muri iyi nama. Arabia Saoudite ivuga rumwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika ko nta mwanya Perezida al-Assad agomba gutanga ingoma.

Igitangaje: nta ntumwa leta ye yohereje i Vienne. Abayirwanya nabo ntabwo bari muri iyi nama.

XS
SM
MD
LG