Uko wahagera

Nijeriya: Baribaza Uko Perezida Buhari Azarwanya Ruswa


Muri Nijeriya, Perezida Muhammadu Buhari, yatsinze amatora yinjiye mu mateka y’igihugu, muri uyu mwaka. Kimwe mu byo yarahiriye ni uguhangana n’ikibazo cya ruswa. Nyamara hashize hafi amezi atanu ari ku buyobozi, bamwe badashira amakenga kandi bibaza niba arimo gukora ibihagije kugira ngo ibyo yijeje bigerweho.

Ubwo yiyamamalizaga uwo mwanya mu ntangiriro z’umwaka, abambari ba bwana Buhari, bakunze kwibutsa rubanda manda ye nk’umuyobozi wa gisilikare wayoboye igihugu mu myaka ya za 80. Bibutswa ko abantu baryaga ruswa bashyirwaga muri gereza kandi ko abashinzwe umutekano bagasubije ibintu mu buryo ku mihanda.

Buhari yarahiriye gusezerera urukozasoni rwa ruswa y’akayabo ka miliyari z’amadolari bw’uwo batavuga rumwe prezida Goodluck Jonathan. Iyo ruswa yakonoje ikigega cy’igihugu mu gihe hafi icyakabiri cy’abanyanigeriya bakomeje kubaho mu bukene.

Perezida Buhari yakomeje gushyira imbere kurwanya ruswa kuva yafata ubutegetsi mu kwezi kwa gatanu. Ariko abamunenga bavuga ko icyo akeneye ari amavugurura y’inzego z’ubuyobozi kugira ngo abashe guhangana n’ikibazo cya ruswa. Mu byo anengwa harimo imanza z’abaregwa ruswa zizamara igihe kirekire. Abaregwa bakazashobora guhemba neza abababuranira kurusha guverinema ihemba intica ntikize abayunganira.

XS
SM
MD
LG