Uko wahagera

Tanzaniya: Magufuri Yatsinze Amatora ya Perezida


Komisiyo ishinzwe amatora ya Tanzaniya, ivuga ko umukandida w’ishyaka riri ku buyobozi, John Pombe Magufuli, yatsinze amatora ya prezida.

Komisiyo kuri uyu wa kane, yavuze ko umukandida w’ishyaka CCM Mafuguli, yatsinze Edward Lowassa w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, bari bahanganye cyane. Mafuguri afite 58 ku Lowassa afite 40 ku ijana.

Lowassa yanze amajwi yavuye mu matora yo ku cyumweru mbere y’uko atangazwa avuga ko habayemo ubumamyi.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko Lowassa yongeye guhakana ayo majwi kuri uyu wa kane, kandi yareze komisiyo y’amatora kuba igerageza kunyaga abaturage ba Tanzaniya, uburenganzira bwabo bahabwa na demokrasi.

Amatora ya perezida, ay’abadepite n’abandi bayobozi bo mu nzezo z’ibanze, yabaye ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa cumi. Yari yitezwe ko abakandida bazagwa miswi mu mateka y’igihugu. Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, arimo gutanga ubutegetsi nyuma ya manda ebyiri z’imyaka itanu.

XS
SM
MD
LG