Uko wahagera

Amerika Ihangayikishijwe n'Iburizwamo ry'amatora muri Zanzibar


John Pombe Magufuli, umukandida w'ishyaka CCM yiyamamaza
John Pombe Magufuli, umukandida w'ishyaka CCM yiyamamaza

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Tanzaniya ivuga ko ihangayikishijwe bikomeye n’itora rya Perezida ryagizwe impfabusa muri Zanzibar.

Zanzibar ifite ubwigenge bucagase, ifite guverinema yayo, ariko amajwi avayo abarwa mu matora ya Perezida muri Tanzaniya. Itora ryabaye ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa 10.

Ambasade ya Amerika kuri uyu wa gatatu yavuze ko igikorwa cya Zanzibar kiburizamo amatora yabaye mu mucyo no mu mahoro nk’uko abategetsi bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ab’umuryango w’ubumwe bw’ubulayi, abo mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bivuga icyongereza cyo n’abo mu muryango w’ubukungu bw’ibyo mu majyepfo ya Afurika, babyiboneye.

Mu itangazo ryayo, Abayobozi b'Amerika basabye ko igikorwa cya Zanzibar gisubirwamo vuba na bwangu, impande zose zigakomera ku byo ziyemeje byerekeye gukoresha amatora mu mucyo no mu mahoro mu nzira ya demokarasi.

Komisiyo ishinzwe itora rya Zanzibar, ejo kuwa gatatu yavuze ko, amajwi yagizwe impfabusa, kubera ibintu bikomeye bitagenze neza mu itora. Umuyobozi w’iyo komisiyo, Jecha Salim, yavuze ko hakenewe amatora bundi bushya.

Iburizwamo ry’iryo tora kandi risa n’iryanateje umwuka mubi muri Zanzibar aho ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryigambye intsinzi ku munsi wa mbere, mbere y’uko amajwi atangazwa.

XS
SM
MD
LG