Uko wahagera

Amatora ya Perezida Azasubirwamo muri Zanzibar


Komisiyo y’amatora yasheshe amatora yose yo mu kirwa cya Zanzibar. Umuyobozi w’ishami rya komisiyo y’amatora ry’i Zanzibar, Jecha Salim Jecha, yasobanuye ko amategeko agenga amatora atubahirijwe uko bikwiye.

Uyu muyobozi yatanze urugero rw’abantu batoye inshuro nyinshi. Icya kabili, Seif Sharif Hamad, kandida w’ishyaka ritavuga rumwe na leta, Civic United Front, yitangarije kuwa mbere ko ari we watsinze amatora yo muri Zanzibar. Nabyo binyuranije n’amategeko agenga amatora. Kubera iyo mpamvu, Salim Jecha yatangaje ko amatora yose azasubirwamo muri Zanzibar.

Nyuma y’icyo cyemezo, abatavuga rumwe na guverinoma basabye ko Komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, ihagarika gutangaza amajwi y’amatora yose yose. Ariko perezida wa NEC, Damian Lubuva, yatangaje ko ibarura ry’amajwi rikomeza uko bizanzwe. NEC yateganyaga gutangaza ejo kuwa kane ibyavuye mu matora yo ku cyumweru gishize.

Ibarura ry’agateganyo mu rwego rw’igihugu ejo kuwa kabili ryerekanaga ko kandida w’ishyaka parti Chama Cha Mapinduzi, CCM, John Magufuli, aza ku mwanya wa mbere n’amajwi 56,5%. Umukurikira, Edward Lowassa w’ishyaka Chadema, afite 41,6%

XS
SM
MD
LG