Uko wahagera

Sudani y'Epfo: Amasezerano yo Guhuza Ingabo Zishyamiranye


Abarwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo kuri uyu wa mbere basinye amasezeano yo gupfundika ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bumvikanyeho ku mutekano, byari bikubiye mu masezerano y’amahoro yo mu kwezi kwa munani.

Intumwa z’ingabo zirwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo, zasinye amasezerano arambuye ku byerekeye umutekano kuri uyu wa mbere mu gitondo. Intumwa za guverinema hamwe n’itsinda rigizwe n’abahoze ari abayobozi mu rwego rwa politiki hamwe n’impfungwa, basinye amasezerano mu kwezi kwa cyend. Cyokora, abarwanya ubutegetsi icyo gihe barabyanze.

Generali Taban Deng Gai avuga ko abarwanya ubutegetsi, basibije icyo gikorwa, kubera ko bari bafite impungenge ku byerekeye ubwinshi bw’abasilikare mu murwa mukuru Juba. Yasobanuye ko ubu bamaze gusobanukirwa ko nabo bazaba bafitemo uruhare, ko ingabo zizaba ari iz’impande zombi. Generali Deng Gai avuga ko ariwo mutwe w’ingabo wa mbere uzaba uhurijwe hamwe.

Ibiganiro bizakomeza kugirango hemezwe uburyo umutwe uzahuza ingabo uzaba uteye. Umuryango wa IGAD, uyoboye ibi biganiro, ufite icyizere ko hari ibindi bizagerwaho, nyuma y’iri sinywa ry’amasezerano muri iki gitondo cyo kuwa mbere.

XS
SM
MD
LG