Uko wahagera

Imyigaragambyo y'Abashoferi muri Kameruni


Muri Kameruni, abashoferi b’amakamyo bongeye kwanga gutwara ibiribwa n’infashanyo y’ubutabazi, mu gihugu cya Centrafurika kirimo imidugararo. Abo bashoferi bavuga ko abasilikare ba ONU bashinzwe umutekano muri Centrafurika badashoboye kubarindira umutekano ku buryo bukwiye.

Ibrahim Soule ni umushoferi. Avuga ko amaze ibyumweru bibiri n’ikamyo ye arindiriye uruhushya rw’urugaga rwa sendika z’abashoferi b’amakamyo.

Avuga ko atiteguye kujya muri Centrafurika, kubera ko abagabo bafite intwaro, bamaze igihe bagaba ibitero ku makamyo kandi ko ingabo za ONU abasa n’aho ntacyo babashoboye kubafasha.

Mu kwezi kwa 8, abategetsi ba Kameruni n’aba Repubulika ya Centrafurika bahuriye I Yaounde, basaba abashoferi b’amakamyo gusubukura imirimo yo gutwara ibintu bikenewe birimo n’imfashanyo y’ubutabazi. Ibyo ni nyuma y’aho abashoferi binubiye ko 18 muri bagenzi babo biciwe. Abashoferi bavuze ko bakomeje guhohoterwa buri gihe muri Centrafurika, ku muhanda uhuza Bangui na Douala.

Ministri wa transiporo muri Repubulika ya Centrafurika, Arnaud Djoubaye Abazene, yahumurije abashoferi ababwira ko, intumwa za ONU mu gihugu zizwi ku izina rya MINUSCA, zemeye kubarinda.

Prezida w’urugaga rw’amasendika y’abashoderi, El Hadj Oumarou, avuga ko ibibazo by’umutekano bigihari. Avuga ko mu kwezi kumwe abantu babiri bishwe, ko imodoka nyinshi zashwanyagujwe, ibiribwa n’ibikoresho byafashwe ndetse n’abashoferi bake bagizwe ingwate n’imitwe y’abarwanyi.

Minisitiri wa transiporo wa Kameruni Mebe Ngo’o avuga ko ubukungu bw’ibihugu byombi burimo kuhazaharira. Avuga ko ahangayikishijwe n’uko ibintu birimo kugenda birushaho guterereza ku cyambu cya Douala. Afite icyizere ariko ko abategetsi ba Kameruni n’aba Centrafurika, bazabona mu bihe bya vuba, ibisubuzo ku bibazo bishya bitoroshye bibugarije.

XS
SM
MD
LG