Uko wahagera

UmunyaYordaniya Aziyamamariza Kuyobora FIFA


 Ali bin Al Hussein
Ali bin Al Hussein

Igikomangoma cyo muri Jordaniya Ali bin al-Hussein yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’ubuyobozi bwa FIFA, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi, mu matora ataha.

Igikomangoma Ali, wahoze ari Visi-Perezida wa FIFA, yavuze ko iri shyirahamwe rishobora kwikura mu bibazo bya ruswa imaze iminsi irivugwamo, kandi ko n’icyubahiro cyayo cyagaruka mu bafana b’umupira w’amaguru. Yasobanuye ko FIFA ikeneye ubuyobozi nyabwo kugira ngo abatuye Isi bongere kuyizera.

Mu matora yabaye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Igikomangoma Ali bin al-Hussein yari yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa FIFA, ahanganye na Bwana Sepp Blatter. Cyokora, yaje gukuramo kandidatire ye nyuma y’icyiciro cya mbere cy’itora. Iminsi ine nyuma y’aho, Blatter na we yaje kwegura ku mwanya wa Perezida yari amaze gutorerwa kubera amakuru ya ruswa yari amaze gukwirakwira avugwa kuri FIFA.

Italiki ya nyuma yo gutanga kandidatire muri aya matora ni 26 y’uku kwezi. Itora rya Perezida wa FIFA riteganijwe kw’itariki ya 26 y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka utaha 2016.

XS
SM
MD
LG