Uko wahagera

Urukiko Rwapfundikiye Urubanza rwa Mugesera


Mugesera Leon n'umwunganira Me Jean Felix Rudakemwa
Mugesera Leon n'umwunganira Me Jean Felix Rudakemwa

Urukiko rukuru mu Rwanda rwapfundikiye urubanza Leon Mugesera yaburanagamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya genocide.

Ni nyuma y’ibura inshuro nyinshi rya Me Jean Felix Rudakemwa mu iburanisha. Mugesera aravuga ko atanga kuburana ariko ko nta na busa yaburana atunganiwe. Urukiko rwanzuye ko iby’uruhande ruregwa rukora ari uburyo bahisemo bwo kwanga kwanzura bwa nyuma.

Urukiko rupfundikiye iburanisha uruhande rw’uregwa rutaratanga abatangabuhamya bashinjura ndetse n'imyanzuro ya nyuma y’urubanza.

Uru ruhande kandi ntirwari rwakagize icyo ruvuga ku gihano ubushinjacyaha bwasabiye Mugesera cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Uruhande rwiregura ruravuga ko imyaka itatu ishize nta mafaranga rurabona yo kurufasha kuburana urubanza. Iyi ni yo ntandaro yateye Me Rudakemwa kwikura mu rubanza. Ni impamvu urukiko ruvuga ko nta shingiro ifite uretse gukora icyo rwita gukomeza gutinza urubanza ku bushake.

Leon Mugesera w’imyaka 64 y’amavuko inzobere mu by’iyigandimi, igihugu cya Canada cyamwohereje kuburanira mu Rwanda ibyaha bya genocide mu mwaka wa 2012. Araburana ibyaha bikubiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya muri 1992. Ni ijambo ubushinjacyaha bumushinja ko yarivuze agambiriye gukangurira abahutu kurimbura abatutsi.

Uregwa ahakana ibyaha byose aregwa. Avuga ko ubushinjacyaha bwumva ijambo bumuregesha uko bwishakiye; kandi ko bwarigejeje mu rukiko nk’ikimenyetso kimushinja ritari umwimerere.

Uhereye igihe yamaze muri Canada aburana iby’iryo jambo n'iyo amaze mu Rwanda imyaka 20 irihiritse.

Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa kane umwaka utaha wa 2016.

XS
SM
MD
LG