Uko wahagera

Uburundi Bwirukanye Umudiplomate w'U Rwanda


Bwana Nyaruhirira Desire ni uwa mbere uturutse ibumoso
Bwana Nyaruhirira Desire ni uwa mbere uturutse ibumoso

Leta y’Uburundi yirukanye umujyanama wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda i Bujumbura witwa Desire Nyaruhirira.

Ayo makuru yemejwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma y’Uburundi utashatse kugira ikindi abivugaho. Yemejwe kandi na bamwe mu bayobozi bakuru b'u Rwanda.

Iyirukanwa rya Nyaruhirira ribaye mu gihe havugwa iyirukanwa n’ifungwa ry’Abanyarwanda basanzwe bakora imirimo itandukanye mu Burundi.

Mu kiganiro aherutse guha Radiyo Ijwi ry’Amerika ubwo yari i New York mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, Alain Nyamitwe, minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi mu Burundi.

Yavuze ko bafite amakuru ko hari ibikorwa byo kwinjiza abantu mu gisirikali cy’inyeshyamba bibera mu nkambi z’impunzi z’Abarundi mu Rwanda, zirimo iya Mahama mu ntara y'uburasirazuba.

Kugeza ubu, u Rwanda ntacyo ruravuga kuri ibyo birego.

XS
SM
MD
LG