Uko wahagera

Congo Irabeshyuza HRW kw'Ihohoterwa ry'Uburenganzira


Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irasaba gihamya kw’Ihohoterwa ry’Uburenganzira bwa muntu, ryatangajwe n'umuryango Human Rights Watch.

Umuvugizi wa guverinoma ya Congo avuga ko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ifite impungenge ku ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu, yagombye gufatanya na guverinema, igatanga ibimenyetso by’ihohoterwa. Bityo, guverinoma ikaba yafasha mu maperereza ku bivugwa.

Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Human Rights Watch, yasohoye raporo kuri uyu wa kabiri tariki 6 uku kwezi kwa cumi mu 2015. Muri iyo raporo, uwo muryango urega abashinzwe umutekano mu rwego rwo hejuru, n’abategetsi mu ishyaka riri ku butegetsi, muri Congo guha akazi amabandi ngo agabe ibitero ku bantu bigaragambyaga mu mahoro, mu kwezi gushize. Abo bantu bigaragambyaga basaba perezida Joseph Kabila, kutazagerageza kwiyamamaza manda ye nirangira mu kwezi kwa 12 k’umwaka utaha wa 2016.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, Lambert Mende, yavuze ko ibyo birego bidakwiye kwemerwa kubera ko, Human Right Watch, kugeza ubu, itari yatanga izina na rimwe ry’abo ushinja iryo hohotera kugirango ushyigikire ibirero byawo.

Yagize ati, dufite impungenge kubyo Human Rights Watch itangaza. Twasabye ibindi bimenyetso byadufasha mu iperereza ryacu. Cyakora twabonye ari gukopora itangazo ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryasohotse ku munsi w’imyigaragambyo. Nta zina na rimwe, nta kimenyetso na kimwe twabonye. Nta mazina y’abo bivugwa ko bishwe. Ati abo bantu bishwe ngo baba nta miryango bafite !

Muri raporo yayo, Human Rights Watch, yavuze ko ibyo yanditse yabibwiwe n’abantu ubwabo bagize uruhare mu gitero ku bigaragambyaga. Abo bavuga ko batoranyijwe n’abategetsi bakuru bashinzwe umutekano, kandi ko babahembye amafranga afite agaciro k’amadolari y'Amanyamerika 65.

XS
SM
MD
LG