Uko wahagera

Amerika n'Uburusiya mu Ntambara yo Kubohoza muri Siriya


Indege z’intambara z’Uburusiya zarashe bwa mbere na mbere muri Syria ku birindiro by’umutwe Etat Islamique, mu ntara za Hama, Homs na Latakia. Uburusiya bwasabye kandi Leta zunze ubumwe z’Amerika kwirinda kohereza indege zayo mu kirere cya Syria.

Amirali John Kirby, umuvugizi wa Pentagon ari yo minisiteri y’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, yatangaje ko bazakomeza indege zabo z’intambara, n’iz’urugaha iyoboye, zizakomeza ibikorwa byazo muri Syria nk’uko bisanzwe, kimwe no muri Iraq.

Gusa rero, minisitiri w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ashton Carter, yategetse abakozi be kujya bamenyesha Uburusiya ibikorwa by’izo ndege zabo muri Siriya hakiri kare kugira ngo ku mpande zombi birinde amakosa cyangwa impanuka byatuma barasana.

XS
SM
MD
LG