Uko wahagera

CPI: Al Mahdi Ashinjwa Gusenya Imirage muri Mali


Inzu y'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga
Inzu y'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, ICC mu magambo ahinnye y’Icyongereza, rwatangiye kumva bwa mbere Ahmad Al Faqi Al Mahdi.

Uyu Al Mahdi aregwa uruhare mu bikorwa byo gusenya imirage ikomeye y’isi mu mujyi wa Timbuktu, mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa kalindwi mu 2012. Umushinjacyaha abishyira mu rwego rw’ibyaha by’intambara.

Icyo gihe, imitwe y’intagondwa z’Abayislamu zari zarigaruriye amajyaruguru yose ya Mali. Iyo mitwe yashenye imva z’Abatagatifu ba Islam 14 kuri 16 ziri mu murage mpuzamahanga wa UNESCO, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, siyansi, n’umuco. UNESCO ifite inshingano zo kubungabunga uwo murage yarongeye irawubaka mu 2013, intagondwa zimaze kwirukanwa mu majyaruguru ya Mali.

Al Mahdi Yari mu nayobozi b’umutwe wa Ansar Dine, nk’uko umushinjacyaha abivuga. Uyu munsi, yabanje kwemeza umwirondoro we, ariko yirinze kugira ikindi arenzaho. Urukiko narwo rwamusomeye ibyaga aregwa. Rwamubwiye ko azarugaruka imbere ku itariki ya 18 y’ukwa mbere mu mwaka utaha, kugirango rumubwire niba hari ibimenyetso bihagije bimushinja cyangwa niba bidahagije. Bityo ruzamumenyesha niba urubanza rwe ruzaburanishwe mu mizi yarwo.

Al Mahdi yafatiwe mu gihugu cya Nigeri kuwa gatandatu ushize, ari we witanze. Yahise yoherezwa muri ICC i La Haye mu Buholandi.

XS
SM
MD
LG