Uko wahagera

Imfungwa Zahawe Imbabazi muri Cuba mu Kwitegura Papa


Kwitegura Papa Faransisiko irakaze i La Havane muri Cuba
Kwitegura Papa Faransisiko irakaze i La Havane muri Cuba

Mbere y’uruzinduko rw’umushumba wa Kiliziya Gatolika muri Cuba, guverinema y’icyo gihugu yemeye guha imbabazi no kurekura impfungwa zirenga 3,500. Ni ubwa mbere abantu benshi gutyo bahabwa imbabazi kuva muri revolusiyo yo mu 1959 yayobowe na Fidel Castro ubwo yashyiragaho ubutegetsi bugendera ku matwara ya gikomunisiti muri Cuba.

Itangazo ry’inama y’igihugu ryo ku italiki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda umwaka w’2015 ntiryerekanye niba hari uzarekurwa, mu bafatwa nk’impfungwa za politiki n’igihugu cya Cuba hamwe n’imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Cyakora rivuga ko abashinjwa guhungambanya umutekano w’igihugu badashobora kurekurwa mbere y’igihe. Ibi bikaba bireba ahanini impfungwa za politiki.

Abarebwa n’izo mbabazi ni abagabo n’abagore bose hamwe 3522, harimo n’abafite imyaka y’amavuko irenga 60 n’abatarageza ku myaka 20, batigeze babarwaho ibyaha by’urugomo, abafite uburwayi budakira n’abazarangiza igihano cyabo cy’igifungo mu mwaka utaha.

Abahamijwe ibyaha by’ubwicanyi, guhohotera abana mu buryo bushingiye ku gitsina, abahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ntibazarekurwa kugeza barangije ibihano byaho nk’uko bivugwa mu iteka rya Cuba ritanga izo mbabazi.

Cuba yaherukaga guha imbabazi impfungwa, mu kwezi kwa 12 umwaka w’2011, amezi atatu mbere y’uruzinduko rw’uwahoze ari umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Benedigito wa 16. Izindi mbabazi zatanzwe mu kwezi kwa mbere mu 1998, nyuma y’uruzinduko Papa Yohani Pahulo wa 2 yagiriye muri icyo kirwa, ubu ni umutagatifu muri kiriziya gaturika.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2015, nk’ikimenyetso cy’ivururwa ry’umubano hagati ya leta Zunze ubumwe za Amerika na Cuba, iki gihugu cyafunguye impfungwa 53 zari ku rutonde rw’impfungwa za politiki rwari rufitwe na guverinema ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

XS
SM
MD
LG