Uko wahagera

Burkina Faso: Gen. Diendere Yakuyeho Perezida Kafando


Muri Burkina Faso, abasilikari batangaza ko bigaruriye ubutegetsi, bashyiraho umwofisiye ufite ipeti rya Jenerali.

Genrral de Brigade Gilbert Diendere ni uyoboye urweo abasilikari bise “Inama y’igihugu iharnaira demokrasi: Diendere ni we muntu wakoranye kuva kera n’uwahoze ari perezida Blaise Compaore, wakuweho umwaka ushize.

Umusilikari wavugiye kuri Televisiyo y’igihugu uyu munsi kuwa kane yatangaje ko guverinoma yasheshwe, kandi ko uwari Perezida w’inzibacyuho Michel Kafando yambuwe ububasha bwe.

Ubu Kafando na minisitiri w’intebe Zadi baracyari mu maboko y’abasilikari babafashe ejo kuwa gatatu, bari mu nama ya guverinoma mu murwa mukuru wa Burkina Faso Ouagadougou.

Umuryango w'Abibumbye usaba ko abo bayobozi barekurwa.

XS
SM
MD
LG