Uko wahagera

Rwanda: Avoka wa Lewo Mugesera Yahanwe


Mugesera na Me Rudakemwa umwunganira
Mugesera na Me Rudakemwa umwunganira

Urukiko rukuru mu Rwanda rwongeye guhanisha Me Jean Felix Rudakemwa ihazabu y’amafaranga ibimhumbi Magana atanu (500.000 Frws). Uyu munyamategeko wunganira Lewo Mugesera mu rubanza aburanamo n’ubushinjacyaha bw’uRwanda ibyaha bya genocide, kuri uyu wa Kabiri yanze kunganira uregwa avuga ko akiri mu kiruhuko cy’uburwayi.

Urukiko ruvuga ko ikiruhuko ashingiraho yemeza ko arwaye yakibonye mu nzira zitemewe;ko ibyo Me Rudakemwa ari gukora bigamije gukomeza gutinza urubanza ku bushake.

Leon Mugesera yahise ajuririra icyemezo cy’urukiko avuga ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwo kunganirwa no kwiregura yemererwa n’amategeko. Kuri Mugesera, icyemezo cyafatiwe umwunganizi we kibumbatiye ugukangaranya no guhungabanya uburenganzira n’ubuzima bwa Me Rudakemwa.

Urubanza rwa Leon Mugesera rurabura iminsi ibiri gusa ngo rube rwujuje imyaka itatu rutangiye kuburanishwa mu mizi. Yoherejwe n’igihugu cya Canada mu mwaka wa 2012 kuburanira mu Rwanda ibyaha bya genocide bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya muri 92.

Igihe ibyo bumushinja byaramuka bimuhamye, Ubushinjacyaha bwamusabiye kuzafungwa ubuzima bwe bwose.

XS
SM
MD
LG