Uko wahagera

Inkongi y'Umuriro muri Califoruniya Imaze Kwangiza Byinshi


Muri leta zunze ubumwe za Amerika, abazimya imiliro, muri leta ya California, iherereye mu burengerazuba bwa Amerika, kuri uyu wa mbere bakomeje guhangana n’inkongi z’umuriro, harimo imwe mu burengerazuba, bw’umurwa mukuru imaze gutwika ahantu ha hegitari zirenga 20 guhera kuwa gatandatu.

Guverineri wa California, Jerry Brown, yongeye gutanga amabwiriza mashya yo mu bihe bikomeye, kuri iki cyumweru. Ayo mabwiriza areba komini ebyiri, zibasiwe n’inkongi y’umuriro. Muri ayo mabwiriza harimo kwegeranya abasilikare barinda igihugu, bo gufasha mu bikorwa by’ubutabazi, ku bantu ibihumbi n’ibihumbagiza, byabaye ngombwa ko bava mu ngo zabo.

Abazimya imiriro, bagera mu 1,500, barimo kugerageza kuzimya uwo muriro, wamaze gusenya, amazu 400, ukaba warakomerekeyemo, abasimya imiriro bane.

Mu burasizuba bw’umujyi wa Sacramento, hegiteri zirenga ibihumbi 26, zarakongotse n’amazu 135 yarasenyutse kuva ku wagatatu w’icyumweru gishize. Abazimya imiriro 4,500, babashije guhagarika uwo muriro kuri 25 ku ijana, kandi abategetsi babashije kureka abantu bamwe basubira mu ngo zabo. Umuriro waherukaga kwibasira leta ya California, wabaye ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa 7, kandi watwitse amashyamba hegitari zirenga ibihumbi 54, amashyamba azwi ku izina rya Sierra National Forest na Sequoia National Forest.

XS
SM
MD
LG