Uko wahagera

TPI: Bosco Ntaganda Yarahakanye Ivyaha Aregwa


International Criminal Court on charges including Bosco Ntaganda, muri sentare mpuzamakungu mpanavyaha
International Criminal Court on charges including Bosco Ntaganda, muri sentare mpuzamakungu mpanavyaha

Bosco Ntaganda, wahoze ari umwe mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba zahoze zirwanya leta ya Congo, yahakaniye imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, ibyaha byose by’intambara n’ibyinyokomuntu akurikiranyweho.

Ibi yabikoze k’umunsi wa mbere w’urubanza rwatangiye, i la Haye, mu gihugu cy’Ubuholandi.

Ubushinjacyaha bushinja Ntaganda ibyaha byinshi byakozwe n’umutwe yari ayoboye wa wa Union of Congolese Patriots, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.

Ntaganda, araregwa ibyaha 13 by’intambara na bitanu by’inyokomuntu birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, ubucakara no kwinjiza ku ngufu abana mu gisilikare, mu ntara ya Ituri, aho uwo umutwe wibasiyebo abaturage bo mu bwoko bwaba Lendu, Bira na ba Nande.

Mu 2013, Gen Bosco Ntaganda, yishyikirije Ambassade ya leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, nyuma y’imirwano ikomeye yari hagati mu ngabo za M23.

Ubushinjacyaha bwahamagaje abatangabuhamya benshi barimo abana bahoze ari abasirikale.

XS
SM
MD
LG