Uko wahagera

Amerika Yafunguye Ambassade Yayo mu Kirwa cya Cuba


Ibendera ry'Amerika muri Cuba (8.14.2015)
Ibendera ry'Amerika muri Cuba (8.14.2015)

Ministri w’ububanyi n’amahanga muri Amerika, John Kerry, kuri uyu wa gatanu yafunguye ku mugaragaro Ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika, muri Cuba. Yubahirije umuhango wo kwongera kuzamura ibendera rya Amerika, I Havane. Uwo muhango usoje imyaka 54 yari ishize nta mubano uri hagari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ikirwa gituranye na Leta ya Florida iri ku nkombe z’amajyepfo y'Amerika.

Bwana Kerry yagize ati: “ aya ni amahirwe nyayo atazibagirana, umunsi wo gushyira ku ruhande inziziti zishaje, tureba ibintu bishya bishoboka”.

Agaragaza ko, ariwe ministri ushinzwe ububanyi n’amahanga wa mbere usuye Cuba kuva mu mwaka w’1945, Kerry yavuze ko yumvise yisanze , muri Ambasade, I Havana. Yagejeje ijambo ku bari bamuteze amatwi, barimo abategetsi bo muri guverinema zombi, n’imbaga yari ikurikiye uwo muhango, ku munsi w’akazuba mu murwa mukuru wa Cuba.

Bose bari bahagaze ubwo indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, zarimo gucurangwa muri uwo muhango. Kerry yagarutse ku cyemezo cyafashwe mu mwaka ushize na Perezida Barack Obama na Perezida wa Cuba Raul Castro, cyo gusubukura umubano wa gicuti ku bihugu bombi.

Kerry yagize ati: Perezida Obama na Perezida Castro bafashe icyemezo cy’ubutwari, banga kuba infungwa z’amateka, bibanda ku mahirwe ariho ubu, n’ay’ibihe biri imbere. Kerry yumvikanishije cyakora ko gusubukura umubano wa gicuti bitavuze ko tugomba kwibagirwa ibyahise.

XS
SM
MD
LG