Uko wahagera

Abanyakenya Biteguye Perezida Barack Obama


Kenya yiteguye uruzinduko rwa Perezida w'Amerika Barack Obama
Kenya yiteguye uruzinduko rwa Perezida w'Amerika Barack Obama

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, atangira uruzinduko rwe rw’iminsi ine muri Afrika kuwa gatanu w'iki cyumweru. Departoma ya leta muri Amerika yongeye kubura ko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba bishobora muri Kenya.

Bwana Obama azajya mu gihugu abasekuruza be bavukamo cya Kenya. Nyuma ya Kenya, Abama azasura Ethiopia. Muri uko kuburira ku bitero by’iterabwoba, hibukijwe ibitero bitandukanye by’umutwe wa al-Shabab, ukorana na al-Qaida byo mu kwezi kwa kane kuri kaminuza ya Garissa, mu burasirazuba bwa kenya. Icyo gitero cyahitanye abantu 148, abenshi bari abanyeshuli.

Uburyo bwo kuburizamo ibitero byiterabwoba ni kimwe mu bibazo bizatindwaho mu biganiro by’I Nairobi n’I Addis Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia. Obama ni we perezida wa mbere uri ku butegetsi muri Amerika, uzaba asuye Ethiopia, n’icyicaro gikuru cy’umuryango wa Afrika yiyunze.

Ubwo yabajijwe mu nama yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa 7, ku bireba urugendo rwe muri Kenya, perezida Obama yavuze ko afite icyizere cy’uko azageza ubutumwa bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika ku bihugu by'Afurika Amerika ikorana na byo.

Prezida Obama yaragize ati: Mfatiye ku byagezweho mu bibazo bitandukanye iby’ubuzima n’amashuri, kwibanda ku bibazo byo kurwanya iteraboba, ni ngombwa cyane, mu burasirazuba bwa Afrika kubera ko al-Shabab n’amarorerwa yabaye imbere muri Kenya.

Prezida Obama yakomeje ashishikariza abanyafurika guteza imbere demokrasi, no kugabanya ruswa, imbere mu gihugu. Ibi ni byo byagiye bisubiza inyuma iki gihugu gifite impano ikomeye n’imigisha.

XS
SM
MD
LG