Uko wahagera

Perezida Hissein Habre mu Rukiko muri Senegali


Hissein Habre, wahoze ari perezida wa Cadi, mu rukiko aho ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu. Tariki ya 20/07/ 2015.
Hissein Habre, wahoze ari perezida wa Cadi, mu rukiko aho ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu. Tariki ya 20/07/ 2015.

Urukiko rwihariye muri Senegali rwatangiye kuri uyu wa mbere urubanza rwari rumaze igihe rwitezwe, k’uwahoze ari umuyobozi wa Tchad, Hissene Habre. Uyu ashinjwa ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Uwo mu kambwe w’imyaka 72 y’amavuko, bwana Habre, n’abamwunganira, banze kwitaba urukiko. Basobanuye ko rutanyuze mu nzira nyayo, kandi bavuze ko, nta ruhare bazagira mu rubanza. Cyokora bwana Habre we yari mu rukiko nyuma y’uko abayobozi bamutegetse ku ngufu, kwitaba urukiko.

Urukiko rwashyizweho hakurikijwe amasezerano na Afrika yunze ubumwe, rwitezweho kumva abatangabuhamya 100, muri urwo rubanza, byitezwe ko ruzamara amezi menshi.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, na komisiyo y’ukuri ya Cadi, byareze, bwana Habre, ubwicanyi bushingiye kuri politiki bwahitanye abantu barenga ibihumbi 40. Izo nzego zombi zimurega n'iyica rubozo ritarobanura, n’ibindi bikorwa byo kurenga ku mategeko ari perezida.

Bwana Hissen Habre yayoboye Cadi hagati y’1982 n’1990, ubwo yakurwaga ku butegetsi na prezida uriho ubu, Idriss Debby. Yahungiye muri Senegali.

XS
SM
MD
LG